Sunday, March 2, 2008

KWIBUKA

Kwibuka yiba bitabagaho
Ngo nibagirwe nawe nkwibagirwe
Kwibuka yiba bitabagaho
Ngo nibagirwe ibintera kubabara
Kwibuka, oya ntibikabebeho
Ngo umuntu yibagirwe ineza yagiriwe
Kwibuka, oya ntibikabeho
Kuko jyewe nibuka nkababara

Hagati y'ibiti bibiri
Aho twakundaga kunyura
Ndahagera nkakebuka
Nkakwibuka
Hahandi twakundaga gutinda
Dutegereje imodoka
Njya mpanyura nihitira
Nkakwibuka
Haba igihe mfata terefone
Nkumva naguhamagara
Bikanyibutsa bya bihe
Nkakwibuka

Njya nibuka kera tukiri kumwe
Ukuntu wambwiraga ngo oya si nkababare
Sinkajye ntekereza ibibi
Njya mbyibuka, nkajyaho nkababara
Njya nibuka, cyane iyo ndi njyenyine
Ya nshuti yanjye nakundaga byasaze
Njya nibuka, amagambo yambwiraga
Natekereza ko tutazongera kubonana

Hagati y'ibiti bibiri
Aho twakundaga kunyura
Ndahagera nkakebuka
Nkakwibuka
Hahandi twakundaga gutinda
Dutegereje imodoka
Njya mpanyura nihitira
Nkakwibuka
Haba igihe mfata terefone
Nkumva naguhamagara
Bikanyibutsa bya bihe
Nkakwibuka



IZINDI NKURU

Urwo Ngukunda Rwaruse Izindi


Kaze Mfura ya Mama


Nyambo Iruta Ibigarama


Umwari Utagira Inenge


Nugururiye Inyange


Marebe Atembaho Amaribori

0 comments:

Post a Comment