Kim Kardashian yatakaje ubusugi ku myaka 14

Umunyamideli Kim Kardashian yahishuye uburyo yatakaje ubusugi bwe ku myaka 14 y’amavuko ndetse avuga ko bwa mbere yaryamanye n’umwishywa wa Micheal Jackson bakundanye mu buto.

Amateka atandukanye ya Kim Kardashian by’umwihariko ajyanye n’urukundo yakozwemo igitabo cyanditswe n’umwanditsi Sean Smith acyita ‘Kim’

Sean Smith yagarutse cyane ku mateka y’urukundo rwa Kim Kardashian na Tito Joe Jackson dore ko uyu musore ariwe wa mbere bakundanye.

Igitabo ‘Kim’ gisobanura neza uburyo Kim Kardashian na Tito Joe Jackson bahuye ndetse bakaza guhuza nubwo bari bato mu myaka, bishimira ibihe byiza bagiranye.Kim Kardashian na mwishywa wa Micheal Jackson bamenyanye kubera imiryango yari inshuti, uyu muhungu amaze gupfusha nyina aza kurererwa kwa Kim Kardashian ndetse bamufata nk’umwana wabo.

Kim na Tito bakanyujijeho mu buto

Dail Mail ivuga ko uko bagiye bakurana niko bagiye biyumvanamo baza kwisanga bakundana ndetse imbaraga z’urukundo rwabo zatumye Kim Kardashian atakaza ubusugi ku myaka 14 y’amavuko gusa magingo aya ntabyicuza na gato.Mu biganiro bitandukanye Kim Kardsashian na Tito Joe Jackson bagirana n’ibitangazamakuru, bavuga ko nta kintu bicuza bakoranye mu buto ndetse Tito akunze no gushimira nyina wa Kim Kardashian wamubereye umubyeyi.

Kuri ubu Tito ni umugabo wubatse ufite umugore n’abana batatu mu gihe Kim Kardashian nawe ari umugore ufite umugabo n’umwana umwe ariko aritegura no kwibaruka ubuheta.

Mwishywa wa Michael Jackson niwe watumye Kim Kardashian atakaza ubusigi bwe

Kim aritegura umwana wa kabiri