Author Archives: hbangf@yahoo.com

Celine Dion Yifotoje Yambaye Ubusa

Celine w’imyaka 49 yamenyekanye mu ndirimbo nka Miracle, D’eux, On ne Change Pas n’izindi nyinshi, ndetse akaba azwiho gutwara ibihembo bikomeye bya MTV Awards, Billboard Awards n’ibindi byinshi.

Uyu mubyeyi w’abana bagera kuri batatu aribo (René-Charles Angelil, Nelson Angelil, Eddy Angelil) hagaragaye ifoto ye yambaye uko yavutse maze ivugisha benshi.

Iyi Foto yashyizwe hanze n’ikinyamakuru cyo muri America cyitwa Vogue Magazine gisanzwe cyandika ibijyanye n’imideli n’ubuzima bw’ibyamamare.

Isi yose ikomeje kwibaza uburyo uyu mukecuru wenda kuzuza imyaka 50 yemeye gufotorwa yambaye ubusa buri buri yarengeje akaguru ku kandi ntakibazo na gito afite.

Umuhanzi Céline Marie Claudette Dion wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Celine Dion hagaragaye ifoto ye yambaye uko yavutse maze isi yose icika ururondogoro.

celine dion yambaye ubusa

celine dion yambaye ubusa

Nyampinga w’ikibuno mu Bushinwa

Ubusanzwe muri Brazil hamenyerewe ko haba amarushanwa y’umukobwa uhiga abandi mu kugira ikibuno kinini, ariko kuri iyi nshuro muri Bushinwa ho basa n’abahinduye imiterere y’iri rushanwa bahitamo gutora abakobwa bafite ikibuno cyiza kurusha abandi.

Mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye by’isi haba itorwa rya Nyampinga uhiga abandi mu bwiza, uw’ibidukikije, uhiga abandi mu gukerebuka mu bumenyi n’abandi mu byiciro bitandukanye ariko Brazil, yihariye umuco wo kwambika ikamba Nyampinga uhiga abandi mu kugira ikibuno kinini mu irushanwa rizwi nka ‘Miss BumBum’.

Mu Bushinwa ho hatangiye irindi rushanwa rifite umwihariko wo kureba umukobwa ufite ikibuno cyiza aho ryiswe ‘Beautiful Buttocks Contest’, ubu rikaba rihuje bagera kuri 50.

Abakobwa bari guhatanira iri kamba bikoraho rikaka, bakikwiza ikimuri umubiri wose bibanda cyane ku kibuno hanyuma bakambara imyenda imenyerewe ku bantu bari ku mazi izwi nka ‘Bikini’ ubundi bakiyerekana.

Bambara Bikini mu gihe mu myaka 20 ishize, nta mukobwa n’umwe wambaraga uyu mwambaro muri iki gihugu kuko bitari bijyanye n’umuco uranga Abashinwa.

Iri rushanwa ryatangiye ku wa 24 Kamena 2017 aho abakobwa biyerekanye kakahava mu Mujyi wa Shenyang, biteganyijwe ko ku wa 24 Ukuboza 2017 aribwo hazatangazwa uwahize abandi bose mu kugira ikibuno cyiza.
Mu byo bagenderaho kugira ngo hazemezwe uwatsinze, harebwa uburyo ikibuno cye giteye yaba ingano n’uko kizengurutse; bakareba kandi niba cyorohereye.

Zang Zhichao wateguye iri rushanwa yabwiye Daily Mail ati “Birumvikana ko niba ugaragara neza, nabyo bizafasha”.

Abakobwa bagera kuri 50 bitabiriye iri rushanwa basabwe kuba bafite ikibuno karemano aho kuba baragiye kwa muganga kucyongeresha cyangwa se kukigabanyisha.

Uwiyerekana yemerewe kubikora agaragara mu maso ye cyangwa se yahishe isura akoresheje ‘mask’.

Mu gihe muri Brazil ho umukobwa wahize abandi mu kugira ikibuno kinini ahembwa asaga gato miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu Bushinwa ho ufite ikibuno cyiza azahabwa ibihumbi bisaga 600 mu mafaranga y’u Rwanda.