Tag Archives: igitsina

Uko wamenya ko urimo gukoza aho umugore yifuza igihe muhuza igitsina

 

Ubundi ku banyarwanda cyane cyane ku gitsina gore kuko ndababwira ibi nk’umugore ukuze. Bwaba ari ubwa mbere bwaba ubwa kangaye kirazira ko muhita mwinjiza igitsina cy’umugabo mu cy’umugore [gucumita].

couple-in-bed

Nyine iyo mumaze kwitegura mwembi,mumaze kumvikana ujya hejuru yundi cyangwa niba mubikora mwicaye[ahanini ni nabyo byiza kwicara]bya bindi wavuze ko bigizayo imishino umwe hirya undi hino bakoresheje intoke ubundi guswera neza kugirango ushimishe umukunzi wawe.

Igitsina cy’umugabo cyashyutswe cyafashe umurego nicyo ukoresha ndetse umukunzi wawe umugore/umukobwa umuha uburenganzira akagifata akaba aricyo akoresha yigizayo imishino, ayikoza hirya no hino, hasi hejuru, ayitsirima kuri rugongo no munsi yayo cyane cyane kuri kariya nakwita agatini ka rugongo, icyo gihe intoke z’umugabo ziba zikinisha rugongo ziyitinura umugore akajya ayiziringaho umutwe wayo.

Ubwo umushyukwe uramutwara ukamurenga neza noneho imishino ikabyimba igahagarara, kwa kuyiziringaho hirya hino hepfo hejuru kuri rugongo ku mishino, noneho bivamo ibyo bita gukunuta vuba vuba rimwe na rimwe uwabanje gukoresha igitsina (cy’umugabo) aba ananiwe intoke kandi igicyina cy’umugore kiba kimaze kureta cyazanye amazi ahagije.

Ariko kandi wibuke ko cya gihe umugore ariho ayifata akayishyira aho yumva we ubwe ashaka yishimira ahamurya kuko niwe uba ahazi icyo gihe umugabo nawe aba amusomagura aho ashobora gushyikira cyane cyane mu mabere cyane cyane ku moko kuko imoko nayo irashyukwa ikarega wayikoraho ukumva imeze nk’akabuye kuko iba yashyutswe kuko burya ikorana na rugongo.

Ngarutse rero kuri kwa kwakuranwa iyo kimaza kureta kwa gukunguta nababwiye,hari abagore/abakobwa bashimishwa no gukomeza gukunguta kuko amazi aba arekereje gusohoka, noneho ayo mazi akamukirigita imbere noneho akaryoherwa aruko ameneka nta kuntu yameneka rero utayijungujemo imbere.

Hari nabandi bashimishwa no gucumitwa mu gihe imbere haba harese, mbese niwe ubikwibwirira kuko aba yatwawe, akabwira umugabo ati nsoka imbere, cyangwa ati yishyiremo ukaba rero wumvise icyo ashaka.

Naho ukunda kunyazwa iyo cyarese amazi yatangiye kuza,kuko nyine aba yatwawe arakubwira ati komeza ukubite,ndetse hari igihe umugore ayisingira akayinjizamo, noneho akayizunguza vuba vuba ukamwakira ukabikora nkuko yabikoraga,

Ndetse bene abo bagore barasohora n’abagabo amasohoro akaza kandi hari igihe murangiriza rimwe kuko iyo ari hafi kurangiza nibwo abwira umugabo ati cumita ati bigiye kuza ati biri hafi mbese utugambo nkutwo twinshi noneho umugabo agacumita yungikanya vuba vuba noneho mukaba murarangije rwose ukumva igitsina cye [umugore] kirakurura imboro[kinyunya ubwo`rero akiruhutsa nyine biba bigeze mu kadomo. Ngibyo nguko!!

Izi nyigisho zigenewe abashakanye cyangwa bari mu nzira yo kurushinga, ntabwo tuzitanga kugirango twigishe ubusambanyi, rubyiruko mwirinde ubusambanyi, mutegereze mwubake ingo zanyu, mutazanduriramo SIDA, imitezi n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa mugatwara inda mutabiteguye kandi mutanafite ubushobozi bwo kurera umwana….mwe mwashakanye nababwira iki!

Uburyo bwo guhuza igitsina bwatuma umugore asama

 

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bemeza ko atari uburyo (position) bubonetse bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina bworohereza uwifuza gusama kubigeraho.

Umwe muri aba bahanga Dr Marilyn Glenville mu bushakashatsi bwe yagaragaje ko ku mugore wifuza gusama, imibonano mpuzabitsina ikorwa mu gihe cy’uburumbuke (Fertile period), aho umugore aba agomba kuryama agaramye maze umugabo akaba ari we ujya hejuru.

Uyu muganga asobanura ko mu gihe umugabo ari hejuru y’umugore, igitsina cye cyinjira nta nkomyi kikagera kure mu nda ibyara y’umugore iba ifungutse neza, bigatuma cyegera umuyoboro uboneza ku ntanga ngore, maze mu gihe cyo gusohora k’umugabo bigatuma intanga ze zihuta zisanganira intanga ngore, bigahura bigakora urusoro ruzatanga umwana.

Ibi ngo bitandukanye n’ubundi buryo bunyuranye bwo gukora imibonano mpuzabitsina; nko kuba umugore yajya hejuru y’umugabo, kwicara cyangwa se guhagarara, kuko ubu buryo bwo bushobora gukora umupaka ubuza intanga ngabo inzira yo kujya guhura n’iy’umugore, aho zitisanzura mu rugendo rwazo zijya gutera inda, aha ngo akaba ari na ho usanga kenshi izi ntanga ngabo zangirika zikameneka hanze y’inda ibyara.

Ni mu gihe nyamara ngo inda ibyara yakira neza intanga ngabo ikanazihamana mu gihe umugore aryamye agaramye, bityo ngo na nyuma y’imibonano, izi ntanga zakiriwe n’inda ibyara zishobora kubonekamo itanga umusaruro, mu gihe izatambutse mbere zaba zahuye n’inzitizi ituma zidashyikira intanga ngore.

Dr Marilyn yabwiye Daily Mail ati “Abakora imibonano mpuzabitsina bashobora kubikora mu buryo butandukanye mu gihe ari ukwishimisha bisanzwe, ariko si uburyo bubonetse bwose bwafasha mu gihe bifuza umusaruro w’uruhinja muri iki gikorwa […], igipimo cy’imiryango yabuze urubyaro irarushaho kwiyongera kuko batazi uburyo bwiza bworohereza nyababyeyi kwakira umwana.”

Uretse kujya hejuru k’umugabo, ngo kuba umugabo yaturuka inyuma y’umugore bapfukamye nabyo byatanga umusaruro, ariko bikaba mu gihe umugabo asumba umugore gusa, kuko bifasha umugabo kuboneza neza mu nda ibyara y’umugore aho umuyoboro wayo uba usa n’ucuramye bityo akinjira neza kandi intanga zikihuta, mu gihe iyo bareshya ngo umuyoboro w’inda ibyara uba utambitse, bityo umugabo yasohora intanga ntizive aho ziri ngo zijye gushakisha aho ingore iri.

Ikindi uyu muganga agaragaza mu bushakashatsi bwe, ni uko abifuza gusama baba bakwiye kwitondera ibijyanye n’imirire yabo, by’umwihariko kwirinda ikawa n’ibisindisha niba bishoboka, cyangwa se kugabanya kubinywa.

Ubundi bushakashatsi nk’ubw’abahanga mu binyabuzima, Robin Baker na Mark Bellis, bwo bwagaragaje ko kurangiza k’umugore mu gihe cy’imibonano, nabyo byongera ubushobozi bwe bwo gutwita, gusumba igihe umugore atabashije kurangiza.

Umuganga w’indwaza z’abagore mu Rwanda na we yagize icyo abivugaho

Kimwe n’ubu bushakashatsi, aganira na IGIHE, Dr Iba Mayele, na we yemeje ko atari buri buryo bwose bwo gukora imibonano mpuzabitsina bufasha gusama.

Aha yagize ati “Uburyo buzwi hose (standard) bufasha gusama, ni mu gihe umugore aryamye agaramye, umugabo akajya hejuru […].”

Icyakora yongeraho ko mu bo yakira, nta wigeze amugana asaba inama ku buryo (position) bwo gukora imibonano mpuzabitsina bwamufasha kubona umwana, dore ko ngo ubwo buryo busanzwe bukoreshwa na benshi.

Ku bijyanye n’imirire y’abifuza gutwita, Dr Iba yemeranya n’iby’ubu bushakashatsi buvugwa mu bika bya mbere by’iyi nkuru, aho agira ati “Ibisindisha, ikawa n’ibiyobyabwenge bigira ingaruka ku bushobozi bw’umugore bwo kubasha gusama.”

Avuga ko mu gihe ibi byabaye byinshi mu maraso y’umugore, bishobora kugera ubwo nyababyeyi yiremamo imisemburo isa n’uburozi bwangiza intanga ngabo, bityo akaba atagishoboye gusama.

Kurarana n’umukobwa mugenxi we byamuteye ubutinganyi

Umulisa ( izina ryahinduwe) utuye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, avuga ko kugira akamenyero ko kurarana n’abakobwa bagenzi be ariyo ntandaro yo kuba umutinganyi.

Umulisa ni umukobwa ufite imyaka 26; arananutse, akunze gusabana mu buzima cyane cyane asabana n’abakobwa bagenzi be.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na IGIHE,avuga ko atavutse ari umutinganyi nk’uko bigaragara kuri bamwe ahubwo ko yagiye ahinduka buhoro buhoro ahanini bitewe no gukunda kurarana n’abakobwa.

Umulisa yaryamanye na mugenzi we w’umukobwa bwa mbere afite imyaka 19 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yemeza ko umukobwa bararanaga ari we watumye aba umutinganyi bitewe n’ibyo bakoranaga buri gihe nijoro bagiye kuryama.

Yagize ati “Byatangiye agenda ankorakora buhoro buhoro ariko kuko byari ibintu ntasanzwe menyereye nkajya mwangira ariko bitewe n’uko yari inshuti yanjye cyane kandi twiga mu ishuri naje gushiduka naramuretse ankorakora ahantu hose tunasomana, nanjye nza gutangira kubikunda.”

Yongeraho ko no mu biruhuko aba bakobwa basuranaga iwabo bakabihakorera ntacyo bishisha bikageza aho biba akamenyero ndetse agera igihe cyo kurangiza amashuri yisumbuye yarazinutswe abahungu burundu.

Yakomeje ate ubutinganyi

Umulisa yabwiye IGIHE ko yakomeje gukundana n’uyu mukobwa bitewe n’uko bose bari batuye i Kigali kuko kubonana bitabagoraga.

Ati “Kubera ko iyo yanshakaga cyangwa njye mushaka twabonanaga uko tubyifuje nashidutse byaranyinjiyemo cyane ndetse biniyongera nyuma y’uko amaze kunyereka n’abandi bakobwa bakundana bituma ntangira kumva ko kuba nkundana na mugenzi wanjye ntaciye inka amabere.”

Ntakozwa ibyo kubyara…

Yagize ati “Kubyara si wo mushinga kandi nzi ko hari n’ababana badahuje ibitsina batabyara ku buryo rero kuba ntashobora kubyara ari byo byambera ikibazo ikindi kandi buri wese agira imitekerereze n’imyumvire ye.”

Afatwa ate muri sosiyete nyarwanda?

Ati “Mu rugo nta n’umwe uzi ko nkundana na bagenzi banjye duhuje igitsina kuko mama bigeze kubimubwira arabimbaza muhakanira nivuye inyuma na we ahita ambwira ko yabwiye uwabimubwiye ko bidashoboka ku buryo ari cyo gituma nkoresha uburyo bwose bushoboka kugira ngo hatazagira ubimenya n’ubwo bingora cyane.”

Azabihisha kugeza ryari?

Ati “Ubu se simfite uburenganzira bwo gukora ibyo nshaka cyangwa gukundana n’uwo nshatse? Ariko sinshobora kwigaragaza na rimwe kuri buri wese mu gihe nzi neza ko imyumvire y’Abanyarwanda ku mibereho yacu ikiri hasi mu rwego rwo kwanga ko nahinduka iciro ry’imigani.”

Ni gute wafasha umugore kurangiza

Kuri ubu, kurangiza ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bisigaye ari ibintu bikunzwe cyane. Nubwo biri uku, siko byahoze mu myaka yashize kandi ntibyakunze kujya bibatera ipfunwe dore ko binashoboka ko benshi muri bo batari bazi ko bibaho.


Bamwe mu baganga n’abahanga mu bijyanye n’ihuzabitsina bemeza ko kuba hari abagore batakunze kugira amahirwe yo kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nta kibazo byabateye haba ku mubiri no mu mibereho yabo muri rusange dore ko mu mpera z’imyaka (…)

Kuri ubu, kurangiza ku bagore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bisigaye ari ibintu bikunzwe cyane. Nubwo biri uku, siko byahoze mu myaka yashize kandi ntibyakunze kujya bibatera ipfunwe dore ko binashoboka ko benshi muri bo batari bazi ko bibaho.

Bamwe mu baganga n’abahanga mu bijyanye n’ihuzabitsina bemeza ko kuba hari abagore batakunze kugira amahirwe yo kurangiza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina nta kibazo byabateye haba ku mubiri no mu mibereho yabo muri rusange dore ko mu mpera z’imyaka ya za 70, hari abari bakemeza ko bitanabaho ko ahubwo ari ikintu cyaremwe kikanamamazwa n’itangazamakuru.

Muri iki gihe ibi byose byarahindutse, abaganga n’abahanga bakomeza bavuga ko ari byiza kurangiza kuko bigira byinshi bihindura mu mubiri bikaba byiza kurushaho iyo bibaye kenshi mu gihe cyose yumva abishaka. Bimwe mu byiza byo kurangiza harimo kuba bitera amaraso kuba agenda neza mu mitsi, akaba yasinzira neza, bishobora no gufasha mu kwimara umubabaro n’agahinda.

Ese kurangiza k’umugore ni iki?

Abantu benshi ntibasobanukiwe no kurangiza k’umugore. Muri iki gihe, ibiba mu mubiri w’umugabo iyo asohora ni bimwe n’ibiba mu mubiri w’umugore iyo arangiza.

Mu yandi magambo, ku mugore ugiye kurangiza arimo akora imibonano mpuzabitsina habaho kwiyongera cyane k’uburyohe yumva mu mubiri bikagera aho bimurenga, akaba yatangira no gutitira, aha bikaba biterwa no kuba bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina ye igenda ikangwa n’igitsina cy’umugabo inshuro nyinshi mu madakika make, ibi bikaba bitandukanye n’ibiba ku bagabo iyo basohora.

Birashoboka kurangiza inshuro nyinshi ku mugore…

Irindi tandukaniro rinini riri hagati yo kurangiza kw’abagore n’abagabo ni uko nyuma yo kurangiza bwa mbere, abagore benshi bashobora kurangiza bwa kabiri ndetse n’izindi nshuro nyinshi biboroheye akenshi bikaba byaba mu gihe cy’umunota cyangwa ibiri, bikaba byanakomeza bitewe n’uwo barimo bakorana imibonano.

No mu bagore harimo itandukaniro kuko abakiri bato bashobora kurangiza kenshi cyane ugereranyije n’abagore bamaze gukura igihe cyose babishaka kandi babifashijwemo n’abakunzi babo babimenyereye dore ko ari n’ibintu umuntu ashobora kwiyigisha gahoro gahoro.

Ni byiza gutuma umugore aryoherwa birenze

Ku bagabo ikintu cy’ingenzi bakagombye kwitaho cyane ni uko umugore agera aho yumva uburyohe burenze atari uko bahatirije nkuko bikunze kugenda ku bagabo muri rusange. Biroroha cyane ku bagabo kugira ngo arangize iyo akora imibonano mpuzabitsina kabone niyo yaba adakunda uwo barimo bayikorana.

Mu miterere y’abagore siko bameze kuko kugira ngo bibeho bisaba ko umugore yumva ari mu gihe cyiza, agiye kubikorana n’uwo yiyumvamo, kuba yumva ashakwa kandi akunzwe no kuba azi ko uwo bagiye kuryamana afite ubumenyi buhagije bwo kugira ngo aryoherwe.

Mugabo aho uri hose, niba mu buriri udashobora guha umukunzi wawe ibyiza nk’ibi maze kuvuga haruguru, ntuzoroherwa no gutuma aryoherwa akaba yanarangiza, ibi kandi bikunze kubyara ibibazo byinshi ntiriwe mvuga. Uku kumufasha kuryoherwa birenze, akaba aribyo bikuraza inshinga nibyo bizatuma abasha kurangiza mu gihe cyose utegereje wihanganye.

Niba uri umugabo, ni byiza guhora wibuka ko gushyira igitsina cyawe mu cy’umugore bitamutera kuba yakumva ubwo buryohe burenze. Ibishobora gukorwa muri iki gihe kugira ngo bigerweho ni byinshi, fata akanya ubitekerezeho urabibona.

Byose ku Kwisiramuza cyangwa gukebwa

kwisiramuza/gukebwa

Kwisiramuza

Gusiramurwa bikorwa n’abantu babifitiye ubunararibonye; abaganga bakora ibyo kubaga (surgeons) cyangwa abandi baganga babiherewe amahugurwa yihariye. Bikaba bikora hifashishijwe uburyo bubiri ari bwo:

Uburyo bwo kubaga: ubu nibwo buryo bumaze igihe kirekire bukoreshwa mu bitaro, aho umuganga akeba agahu gatwikiriye igitsina cy’umugabo cyangwa umuhungu yabanjye gutera umurwayi ikinya kugira ngo atababara. Mu gusiramura habaho kuva kw’amaraso ariko atari menshi cyane. Nyuma yo gukuraho ako gahu bakomeza badoda bagasubiranya aho bamaze kubaga. Ubundi bagapfuka igikomere bakoresheje udutambaro twabugenewe. Umuryayi kandi bamuha imiti agomba gufata mu gihe gito kugira ngo imugabanyirize uburibwe ndetse n’indi miti ituma hatabyimba. Umurwayi akomeza gukurikiranirwa hafi akajya ajya guhinduza bya bipfuko kandi akanongera isuku. Kuko isuku iramutse ibaye nkeya uwasiramuwe afite ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara zirimo tetanus. Ubusanzwe nyuma y’iminsi 10 igikomere kiba gikize.

Uburyo bw’impeta (prepex): ubu buryo bwa kabiri bwaje bwunganira ubwa mbere bukaba ari bwo buri gukoreshwa cyane muri iyi minsi kuko bworoshye gukoreshwa kandi burahendutse. Hifashishwa udupira tubiri twa plastike dufite ishusho y’impeta. Tukambikwa umutwe w’igitsina kuburyo dukanda ka gahu tugahagarika amaraso aba atembera mo. Ibi bituma kagahu kuma. Nyuma y’iminsi irindwi umurwayi ajya kwa muganga ka gahu bakagakata na za mpeta bakazikuraho. Bakahapfuka ndetse agahabwa imiti ituma atabyimbirwa nyuma y’imimsi mike igikomere kikaba kirakize.

Ibyiza byo gusiramura hakoreshejwe uburyo bw’impeta prepex

Ntibusaba ibikoresho bihambaye
Ntibusaba gukoresha ikinya
Ntibusaba ubumenyi buhambaye
Gukira birihuta
Abaganga ntibatakaza umwanya munini
Ntibisaba kubaga cyangwa kudoda
Bituma serivisi itangwa ku mubare mwinshi w’abarwayi

Umuntu wisiramuje yakora imibonano mpuzabitsina hashize igihe kingana iki?

Umuntu wisiramuje ntiyemerwe gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’iminsi 42 ni ukuvuga ibyumweru bitandatu nyuma yo kwisiramuza. Iki gihe umubiri ntuba wagasubiranye neza ku buryo hakozwe imibonano mpuzabitsina umuntu aba afite ibyago byo kuzarwara kanseri y’igitsina. Ibi biterwa nuko imbere mu gitsina cy’umugabo haba hataraterana neza.

Ese koko kwisiramuza bigabanya ibyago yo kwandura Virus itera SIDA?

YEGO. Kwisiramuza rwose bigabanya ibyago byo kuba wakandura SIDA mugihe wakoze imibonano idakingiye.Ubushakashatsi bwakorewe kubantu bakoze imibonano idakingiye basiramuye ndetse nabadasiramuye bwagaragajeko kwisiramuza bigaba ibyago byo kuba wakandura virus itera SIDA kugero kingana na 60%.

Nubwo bigabanya ibyago ariko turabibutsako atari ijana ku ijana ahubwo bishatse kuvugako umuntu aramutse akoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu wanduye aba afite mahirwe angana na 60% yo kuba atakwandura

Ni izihe mpamvu zituma abantu bamwe banga kwisiramuza?

Nubwo kwisiramuza bifite akamaro ku mubiri ndetse no ku buzima bw’umuryango, usanga abantu bamwe na bamwe batabyumva kimwe bitewe n’impamvu zirimo: imyumvire, imico y’imiryango, imyemerere y’amadini ndetse n’aho bakuriye. Hari n’abandi banga kwisiramuza bitewe no gutinya ingorane za hato na hato twavuga nko kuba umuntu ashobora kuva amaraso menshi, ububabare, kuba umuntu yahandurira izindi ndwara, kuba ka gahu gashobora kudakatwa neza, ndetse no kuba bagirwa ho ingaruka n’ikinya. Gusa kuri ubu izi ngaruka zose ziboneka gake cyane.

Mu gusoza twababwira ko mu by’ukuri kwisiramuza bikurinda ibyago byinshi birimo n’agakoko gatera sida nubwo atari 100%. Niba rero uri umugabo cyangwa umuhungu ukaba ntayindi miziririzo ufite ibikubuza, gera ku ivuriro rikwegereye bagufashe, kuko ubu iyo serivisi itangirwa ubuntu hano mu Rwanda. Abagore nabo bakwiriye gukangurira abagabo babo batarisiramuza kubikora kuko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo udasiramuye bibakururira ibyago byinshi.