Tag Archives: igituba

Ibice by’ingenzi bigize igituba

Hamwe na hamwe mu rwanda cyangwa se mu bihugu byo hanze usanga yaba abakobwa batita ku miterer yimibiri yabo yaba kumenya amazina yabyo cyangwa uburyo bikora.umuryango.com kuri uyu munsi waguteguriye ibijyanye nimyanya ndangagitsina yumukobwa hanze n’imbere ndetse n’uburyo imikorere yabyo igenda.

Nkuko bigaragazwa n’urubuga www.naturalhealthnews.com bigashyirwa mu kinyarwanda hakurikijwe amagambo akoreshwa mu kinyarwanda ku bice bigize imyanya ndangagitsina y’umugore.

Witegereje neza iyo shusho yerekana imyanya y’imbere y’imyibarukire y’umugore urabona:

Igituba, Inda ibyara, Umura, Imirerantanga n’imiyoborantanga.

Igituba (igitsina cy’umugore) ni umuyoboro uhuza umura n’imyanya ndangagitsina y’inyuma nk’uko twabibonye hejuru

Mu gitsinagore niho igitsinagabo cyinjiririra mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina,ni ho haca amaraso y’imihango ni naho kandi umwana aca avuka. Muri rusange umwanya w’inda ibyara ugira uburebure buri hagati ya cm 7 na cm 8.

Imishino n’Imigoma niyo ibumba ndetse ikanabumbura igituba(umwenge w’inda ibyara).

Rugongo yo iri harugu y’umwenge w’inda ibyara. Rugongo niwo mwanya w’icyumviro kurusha indi myanya y’igitsina cy’umugore kandi iyo bayikozeho ituma umugore ashyukwa.

Umura (nyababyeyi) ubusanzwe ungana n’umwembe muto.Igi ry’ifatishantanga ni mo rijya rikahakurira kugeza igihe umwana avutse. Iyo umubyeyi atwite,umura ugenda wiyongera bitewe n’uko umwana akura. Mu mpande z’umura hari Imirerantanga ifite ingano nk’iy’urubuto rw’igishyimbo. Buri kwezi isohora intanga imwe ihishije, iyo ntanga ijya mu murerantanga w’iburyo cyangwa uw’ibumoso aho itegerereza intanga-ngabo.

Imiyoborantanga niyo yakira intanga-ngore ihishije ivuye mu mirerantanga ijya mu mura. Mu miyoborantanga rero ni naho habera ifatishantanga. Witegereje ishusho ikurikira yerekana imyanya ndangagitsina y’inyuma ku mugore urabona; imishino(inner lips), imigoma(outer lips),rugongo(clitoris), inyariro(opening of the urethra), igituba(vaginal opening) ndetse n’umwoyo(anus).

Mu mwenge w’inda ibyara (igituba) ni ho amaraso y’imihango asohokera, niho igitsina cy’umugabo cyinjirira mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, niho kandi umwana aca avuka.

Inyariro: ryegereye umwenge w’inda ibyara, akaba ari yo isohora imyanda y’ibyo tunywa nk’inkari. Innyo yo isohora imyanda y’ibyo turya.

ibice by'ingenzi bigize igituba

ibice by’ingenzi bigize igituba

Ibintu by’ingenzi ukwiye kumenya ku igituba

Igitsina cy’umugore kigira amazina menshi. Hari ayo bagenda bagihimba bitewe n’uko buri wese acyumva cyangwa agifata. Nta kindi gice ku mubiri w’umugore kigira amazina menshi nk’igitsina cy’umugore. Ni muganga kandi gifite ubushobozi bwo koroshya ububabare by’umwihariko mu gihe uteganya kubyara umwana.

Ariko na none igitsina cy’umugore kiracyari amayobera kuri benshi. Nk’uko tubikesha lucknotes.com, Ubushakashatsi bukaba bwerekana ko abagore barenga 60% batazi ibintu byinshi ku gitsina cyabo. Ibi bikaba bitari byiza na gato kuko ubundi bushakashatsi bwerekanye ko abakobwa n’abagore biyizera ko bazi ibintu byinshi kuri cyo banagisonabukiwe neza aribo baryoherwa cyane mu mibonano mpuzabitsina kandi akaba ari nabo bagira cyane bya byishimo bita orgasms A.

Aha rero tukaba tugiye kubabwira ibintu bimwe na bimwe byabafasha kuzamura urwego rw’ubumenyi ku gitsina cy’umugore.

Ibi bikaba ari ibintu by’ingenzi ku mikorere yacyo, ku buryo bwo kukibungabunga no kumenya kongera ibyishimo kizana:

Ni igice kimwe kigize kariya karere kawe ko hasi; Abantu benshi bakoresha ijambo Igituba bashaka kuvuga ibice by’ibanga byabo. Ariko mu mikorere, iri jambo risobanura umuyoboro winjira imbere mu gitsina (vulve). Iki gice kikaba ari cyo gishamikiyeho ibindi bice birimo na rugongo (clitoris) kikagera ku mukondo w’inda ibyara.

Ibitsina by’abagore byose birasa Imbere ni ko bimeze. Igihindura wa muyoboro w’igitsina cy’umugore cy’inyuma ni wa muyoboro. Rugongo cyangwa clitoris ikaba igira uburebure buri hagati ya 1 to 1¼ inches (harimo n’umwanya wayo wose), agace bita labia gashobora kuhaba gusa cyangwa uburebure buto buto, naho igice cy’imbere ari nacyo kigira uburyoharyohe kikagira utuntu tumeze nk’amababa kiba cyihishe kandi hagati y’utuntu tumeze nk’indimi 2 z’inyuma. Abagore benshi bafite igice kitwa labia kitangana — hari igihe usanga hari abafite igice kiruta ibitaringaniye.

Umwanya ugikikije ushobora kugira andi mabara Isura yo ku gitsina cy’umugore si ngombwa ko isa n’urundi ruhu rusigaye ku mubiri. Bamwe mu bagore n’abakobwa bagira uruhu rwerurutse bagira igitsina kijya kuba inzobe cyangwa move, mu gihe abafite uruhu rwijimye kurushaho bo bagira igitsina cyeruruka kijya gusa n’uruhu rw’inkoko. Umugore kandi ashobora kugira amabara atandukanye mu myanya ndagagitsina ye itandukanye — urugero, hari abo ushobora gusanga imbere hijimye ahagana inyuma hajya gusa na rose cyangwa move.

Imyanya yacyo iripfunyaritse (ishobora kwikwedura, gukururuka, no kurambuka) Ubusanzwe, imyanya yacyo ijyiye yegamiranye. Ariko iyo gikeneye kwifungura, kwakira igitsina gabo cyangwa ikindi kintu, iyo myanya irirambura igatandukana — ikamera nk’umutaka ufunguye cyangwa ishati yipfunyaritse cyangwa izingazinze. Igitsina cy’umugore gishobora kurambuka kuva kuri santimetero 1 kugera kuri 3 gishobora nanone kurambuka kurengaho — nyuma y’ibyo byose uruhinja rugomba kuhanyura, aho ni mu gihe umugore abara!

Nta mpungenge ko umuhungu yagikwedura Nk’uko twabisobanuye hejuru, igitsina cy’umugore kirakweduka bihagije kandi gishobora kwakira igitsina cy’umugabo kinini gishoboka — ariko kandi kikaba gisubirana ibipimo byacyo nyuma y’umubonano. Ariko ibi biba indi nkuru iyo ubyaye, nk’uko ababyeyi bamwe babivuga ngo hari ibyo batakaza. Ushobora nanone kugisubiranisha imyitozo itandukanye (reba kuri 7).

Kirasubirana uko byagenda kose Hari ibihuha ko niba udashobora kugira amazi cyangwa ngo ujye mu mihango, igitsina cyawe kizumagara ku buryo cyanakubabaza. Ibi rero ni ibinyoma. Mu gihe imitsi yo mu gitsina cyawe yirambuye, ukwinjira kw’igitsina cy’umugabo ntabwo byababaza na gato.

Imyitozo ya buri gihe igifasha kumera neza Nko gukoresha imitsi y’amaboko — imitsi minini ku myanya ndangagitsina yawe ishobora gukomeza igitsina gore cyawe. Usibye kuba byagifasha gufatira mu gihe cy’umubonano, imyitozo ngororagitsina kandi yanagifasha kugera ku byishimo muri icyo gihe. Uku niko wakora imyitozo ngororagitsina gore: Ushobora gufatanya amaguru yombi nk’aho uri guhagarika inkari, ukamera gutyo nk’amasegonda 10, hanyuma ukarekura. Ushobora kubikora ibyiciro 2 ukava hagati y’inshuro 10 kugera kuri 20 ku munsi; hashize ukwezi nibwo uzumva ikinyuranyo.

Ibibi byo kurarana ikariso ku bagore n’abakobwa

Abakobwa benshi bakunda kurara bambaye amakariso, kandi abahanga bavuga ko iyo umukobwa cyangwa umugore abikoze buri munsi atari ukuvuga ngo hari impamvu nk’umuntu ari mu mihango, ashobora kugira ingaruka mbi.

Inkuru ya media254.com ivuga ko abaganga bavuga ko igitsina gore gikenera guhumeka kugira ngo kitagira uburwayi cyangwa umuhumuro mubi. Akaba ariyo mpamvu abaganga bagira inama abagore ko bazajya bajya kuryama batambaye amakariso.

Umuganga witwa Dr Grace Obong avuga ko ikibazo kinini ari uko abagore bakunda kwambara amakariso y’ubwoko bwinsho mu gihe cy’umunsi, imyenda ibafashe idatuma igitsina cyabo gihumeka.

Bikaba ari byiza ko bazajya bambara amakariso nibura akozwe mu ipamba, n’ubwo abenshi bakunda kwiyambarira izindi zitari izo mu ipamba, bakazambara umunsi wose.

Ibi bikaba bishobora gutera uburwayi kandi bukomeye mu gitsina cy’umugore.

Bactirial vaginosis(BV): Inzobere zivuga ko igitsina cy’umugore ubusanzwe kiba gifite udukoko twiza twinshi (Good Bacteria) hamwe n’utwangiza duke(harmful bactiria).

Umuntu arwara BV iyo byahindutse umugore akaba afite utwo dukoko twangiza twinshi, utwiza tukaba duke.

Dr Obong akaba avuga ko abagore barwaye BV akenshi bagira ibintu bibava mu gitsina kandi bifite umunuko, abagore bandi na bo bakaba bavuga ko iyo bamaze gukora imibonano mpuzabitsina bagira umunuko mwinshi cyane.

Dr Obong yagize ati “Ibyo bintu biba biva mu gitsina akenshi biba ari umweru nk’amata, cyangwa bifashe cyane cyangwa se ari nk’amazi. Ibindi bimenyetso bishobora kugaragara ni uko iyo ugiye kwihagarika ubabara, ukishima hanze y’igitsina, naho ku bagore bamwe na bamwe nta bimenyetso bagira.”

Candida: Iyi ni indwara hafi 75% y’abagore bakunda kuyirwara, ikaba ari imwe mu ngaruka yo kurara wambaye ikariso.

Iyo umugore yambaye ikariso imufashe, ikozwe mu mwenda udatuma umwuka ubona aho unyura bituma mu gitsina huzuramo icyokere bigatuma arwara iyi ndwara ya candida.

Undi muganga witwa Evelyn Resh yagize ati “Numva umuntu w’igitsinagore atagakwiye kuryama yambaye ikariso. Guha umwuka igitsina cyawe amasaha 8 cyangwa arenga umuntu aba aryamye ku munsi bituma haruhuka, hakabona umwuka.”

N’ubwo Candida atari indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina, abaganga bavuga ko umugabo iyo yaryamanye n’umugore uyirwaye atangira kwishima, akazana n’udusebe ku gitsina iyo amaze gukora imibonano.

Undi muganga uvura indwara z’abagore Dr Jennifer Bradford avuga ko kwambara ikariso bituma imyanya y’umugore igira bushyuhe bwinshi.

Ku bagore bamwe na bamwe bakunda kugira ikibazo cyo kubira icyuya cyinshi bikaba byabatera uduheri, guhora bazambaye bikaba byabatera indwara, bakazana uduheri dutuma bahora bishima.

Yakomeje avuga ko nubwo hataramenyekana neza ikintu gituma imyanya y’umugore ihorana ubuzima bwiza, ariko hakaba hari ibimenyetso ko guhora umuntu yambaye ikariso byongera ibyago byo kuba yarwara indwara mu myanya ndangagitsina ye.

Akaba ari yo mpamvu umuntu agomba nibura guha umwanya muto aba aryamye hagahumeka.

Umukobwa umwe witwa Grace avuga ko iyo umuntu aryamye atambaye ikariso aba yumva atuje cyane, kuko ngo aba yayiriwemo umunsi wose, abashaka ko yaruhuka.

Yagize ati “Iyo umuntu atayambaye aba afite amahoro cyane, uba wumva nta kintu kigufasheho.”

Undi we avuga ko adashobora kuryama atayambaye ngo kuko aba yumva hakonje, kandi ngo kubera ko igitsina cy’umugore hari ibintu by’amazi biba bivamo, umuntu atayambaye ubwo biba bivuga ko bigomba kujya ku myenda yambaye cyangwa ku mashuka.

Abaganga bakaba bavuga ko kuri bamwe badashobora kuryama batambaye ikariso, bagakwiye kurara bambaye udukabutura (Boxers), cyangwa amapantaro yo kurarana (Pyjamas)