Tag Archives: kwisiramuza

Byose ku Kwisiramuza cyangwa gukebwa

kwisiramuza/gukebwa

Kwisiramuza

Gusiramurwa bikorwa n’abantu babifitiye ubunararibonye; abaganga bakora ibyo kubaga (surgeons) cyangwa abandi baganga babiherewe amahugurwa yihariye. Bikaba bikora hifashishijwe uburyo bubiri ari bwo:

Uburyo bwo kubaga: ubu nibwo buryo bumaze igihe kirekire bukoreshwa mu bitaro, aho umuganga akeba agahu gatwikiriye igitsina cy’umugabo cyangwa umuhungu yabanjye gutera umurwayi ikinya kugira ngo atababara. Mu gusiramura habaho kuva kw’amaraso ariko atari menshi cyane. Nyuma yo gukuraho ako gahu bakomeza badoda bagasubiranya aho bamaze kubaga. Ubundi bagapfuka igikomere bakoresheje udutambaro twabugenewe. Umuryayi kandi bamuha imiti agomba gufata mu gihe gito kugira ngo imugabanyirize uburibwe ndetse n’indi miti ituma hatabyimba. Umurwayi akomeza gukurikiranirwa hafi akajya ajya guhinduza bya bipfuko kandi akanongera isuku. Kuko isuku iramutse ibaye nkeya uwasiramuwe afite ibyago byo kwandura zimwe mu ndwara zirimo tetanus. Ubusanzwe nyuma y’iminsi 10 igikomere kiba gikize.

Uburyo bw’impeta (prepex): ubu buryo bwa kabiri bwaje bwunganira ubwa mbere bukaba ari bwo buri gukoreshwa cyane muri iyi minsi kuko bworoshye gukoreshwa kandi burahendutse. Hifashishwa udupira tubiri twa plastike dufite ishusho y’impeta. Tukambikwa umutwe w’igitsina kuburyo dukanda ka gahu tugahagarika amaraso aba atembera mo. Ibi bituma kagahu kuma. Nyuma y’iminsi irindwi umurwayi ajya kwa muganga ka gahu bakagakata na za mpeta bakazikuraho. Bakahapfuka ndetse agahabwa imiti ituma atabyimbirwa nyuma y’imimsi mike igikomere kikaba kirakize.

Ibyiza byo gusiramura hakoreshejwe uburyo bw’impeta prepex

Ntibusaba ibikoresho bihambaye
Ntibusaba gukoresha ikinya
Ntibusaba ubumenyi buhambaye
Gukira birihuta
Abaganga ntibatakaza umwanya munini
Ntibisaba kubaga cyangwa kudoda
Bituma serivisi itangwa ku mubare mwinshi w’abarwayi

Umuntu wisiramuje yakora imibonano mpuzabitsina hashize igihe kingana iki?

Umuntu wisiramuje ntiyemerwe gukora imibonano mpuzabitsina mbere y’iminsi 42 ni ukuvuga ibyumweru bitandatu nyuma yo kwisiramuza. Iki gihe umubiri ntuba wagasubiranye neza ku buryo hakozwe imibonano mpuzabitsina umuntu aba afite ibyago byo kuzarwara kanseri y’igitsina. Ibi biterwa nuko imbere mu gitsina cy’umugabo haba hataraterana neza.

Ese koko kwisiramuza bigabanya ibyago yo kwandura Virus itera SIDA?

YEGO. Kwisiramuza rwose bigabanya ibyago byo kuba wakandura SIDA mugihe wakoze imibonano idakingiye.Ubushakashatsi bwakorewe kubantu bakoze imibonano idakingiye basiramuye ndetse nabadasiramuye bwagaragajeko kwisiramuza bigaba ibyago byo kuba wakandura virus itera SIDA kugero kingana na 60%.

Nubwo bigabanya ibyago ariko turabibutsako atari ijana ku ijana ahubwo bishatse kuvugako umuntu aramutse akoze imibonano mpuzabitsina n’umuntu wanduye aba afite mahirwe angana na 60% yo kuba atakwandura

Ni izihe mpamvu zituma abantu bamwe banga kwisiramuza?

Nubwo kwisiramuza bifite akamaro ku mubiri ndetse no ku buzima bw’umuryango, usanga abantu bamwe na bamwe batabyumva kimwe bitewe n’impamvu zirimo: imyumvire, imico y’imiryango, imyemerere y’amadini ndetse n’aho bakuriye. Hari n’abandi banga kwisiramuza bitewe no gutinya ingorane za hato na hato twavuga nko kuba umuntu ashobora kuva amaraso menshi, ububabare, kuba umuntu yahandurira izindi ndwara, kuba ka gahu gashobora kudakatwa neza, ndetse no kuba bagirwa ho ingaruka n’ikinya. Gusa kuri ubu izi ngaruka zose ziboneka gake cyane.

Mu gusoza twababwira ko mu by’ukuri kwisiramuza bikurinda ibyago byinshi birimo n’agakoko gatera sida nubwo atari 100%. Niba rero uri umugabo cyangwa umuhungu ukaba ntayindi miziririzo ufite ibikubuza, gera ku ivuriro rikwegereye bagufashe, kuko ubu iyo serivisi itangirwa ubuntu hano mu Rwanda. Abagore nabo bakwiriye gukangurira abagabo babo batarisiramuza kubikora kuko gukorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo udasiramuye bibakururira ibyago byinshi.