Tag Archives: umukobwa

Ubusugi bw’umukobwa

isugi

Umukobwa w’isugi

Haba mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu bavuga byinshi ku ngingo y’ubusugi. Bavugako umukobwa afite Ubusugi bwe mu gihe atarakora imibonano mpuzabitsina. Akenshi abantu benshi bakunze kwitiranya kugira ubusugi no kuba umukobwa afite agahu kaba gatwikiye igitsina ke kitwa hymen. Ubusugi butandukanye no kukagira rwose.
Ese Hymen n’iki?

Hymen n’agahu gato cyane gatwikira kugitsina cy’umukobwa. Mubyukuri nta mumaro munini uzwi waka gahu kandi ntabwo buri mukobwa wese aba agafite. Hari abakobwa bavuga ntako bagira kandi ntibibabuze kugumana ubusugi bwabo. Hymen ishobora kwangirika cyangwa ntiyangirike mugihe umukobwa yakoze imibonano mpuzabitsina. Hari ibintu byinshi bishobora kwangiza hymen ariko bitangije ubusugi bw’umukobwa. Muri ibyo twababwira nk’ibizamini byo kwamuganga, uburwayi, ndetse rimwe na rimwe imyitozo ngororamubiri.
Ese hymen yaba aricyo kimenyetso cyo kuba isugi?

OYA, Hymen nkuko twabivuze haruguru n’agahu gato cyane kaba gatwikiriye igitsina cy’umukobwa utarigize akora imibonano mpuzabitsina.

Nubwo hymen ari kimwe mubiranga isugi ntibivuze ko umuntu yayigendaraho yonyine hanyuma akamenya ko umukobwa ari isugi cyane ko hari ibintu byinshi bishobora gutuma umuntu atayigira.

Urugero:

Umukobwa ashobora kuvuka nta hymen afite
Kuba bakobwa bakunda gukora imyitozo ikomeye y’amaguru nabo bashobora kuyitakaza.

Ese umuntu atakaza kuba isugi ryari?

Nkuko twabibabwiye umukobwa yitwa isugi mugihe cyose atarakora imibonano mpuzabitsina. Rero umuntu atakaza kuba isugi mugihe yakoze imibonano mpuzabitsina.
Ese muganga yamenyako umukobwa ari isugi?

OYA, umuganga ntashobora kumenyako umukobwa ari isugi ahubwo ashobora kumenyako hymen yawe yangiritse cyangwa se iri mu mwanya wayo. Ariko ntashobora kumenyako umukobwa ari isugi kuko umukobwa ashobora kuba nta hymen yavukanye ndetse nizindi mpamvu.
Esee kuva amaraso mugihe cy’imibonano mpuzabitsina cyaba ari ikimenyetso ?

OYA, birashoboka cyane ko umukobwa yava amaraso cyangwa ntanayave kunshuro yambere akoze imibonano mpuzabitsina. Kandi ashobora no kuyava ku mibonano mpuzabitsina iyo ariyo yose bitewe n’uburyo aba yateguwemo mbere yuko akora imibonano mpuzabitsina. Kuva amaraso rero mugihe cy’imibonano mpuzabitsina ntabwo rwose ari ikimenyetso cyuko uri isugi kuko biterwa nibintu byinshi bitandukanye. Ntabwo rero dukwiye kubigenderaho tuvugango umuntu ari isugi.
Ni iki Twatahana?

Muri rusange umukobwa atakaza ubusugi mugihe yakoze imibonano mpuzabitsina hakagira igitsina cy’umugabo cyinjira mu gitsina cye.
Ubusugi kandi si ikintu kigaragara umukobwa atakaza ukaba wabimenya atabikubwiye ubwe kuko nkuko twabibonye hymen si ikimenyetso twagenderaho twemeza ko umukobwa ari isugi. Kandi muganga nawe ntashobora kuba yapima ubusugi bw’umukobwa kandi no kuva amaraso mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ntaho bihuriye n’ubusugi.