Search This Blog

IKIVUGO CYA SIDA


Amafoto y'Igituba | Video so Guswera

IKIVUGO CYA SIDA

par bangambiki

Umuhunda wanjye ni rutikura mu gihumbi
Umuhungu umpangaye ndamuhangayika
Inkumi inkundiye nyigirizaho nkana
Rutishereka ababisha ingamba zimaze kurema
Nipfusha magwandi bakagira ngo naguye
Nabadukana ibakwe nkabagandagura
Umushibuka wanjye nawuteze ku gashinze
Ntawe nshotora nica nka Nyabarongo
Umwambi wanjye ni ingobe
Nta wunyigobotora namugabanye
Inkuru yabaye cyoma
Ko mbarizwa ku cyomanzi
Ko nugamye izuba mu maguru
Ndabareka kwinjira ni ubuntu gusohoka ni ubusimba
Nta wunsimbukana atampaye
Nta mpongano y'icyaha
Amaraso ni yo amara icyaka.

Icyana ncyanika ku muhanda
Ihogoza ndivuza ubuhiri
Nkasinda amaraso y'isugi
Umwari mwangizanya ikimero
Nkamukenyeza rushorera
Abamubonye bakazunguza umutwe

Umusore ndamusogota
Nkamusigira ibisiga
Ibisigazwa imbwa zigaheka
Umugabo mufata ingoto nkamuta k'uwa Kajwiga

Umugore mugoreka ibirenge
Nkamuhekesha amaboko
Abana be nkabatereka umutwe mu biganza
Ubuganza narabwangabaje
Igihugu nacyujuje imfubyi
Abapfakazi banjye ntibabarika
Ingongo zirampiga
Ariko nihishe mu mpinga

Amaso y'inyana nya
teza akanyarirajisho
Amenyo y'urwererane nyavutsa inseko
Umutima utuje nkawushenguza agahinda
Umutako mwiza nkawuta mu cyondo
Uwicyeza nkamugira icyondi.
Nkamuzindukana kare cyane
Nkamutura Nyamuzinda
Umwami w'i Kuzimu.
Iyandemye amaboko yarariraye
Irankomeza ingira umuringa
Yangize intare batinya
Umugaba w'intambara

INKURU BISA

Indwara z'Ibitsina

Indwara ya Sida

Agakingirizo

Urakoze gusoma iyi nkuru kuri Igituba.org, shyiraho igitekerezo cyawe, twungure inama, tubwire uko ubona iby'igitsina na experiences zawe, tubaze cyangwa utwoherereze inkuru n'amafoto ku igitsina kuri bangambiki@igituba.org cyangwa bangambiki@bangambiki.com. Ohereza umwirondoro tugushakire inshuti ku Igihozo H.Bangambiki

Shyiraho Igitekerezo!

Related Posts by Categories



0 comments:

Post a Comment

Shyiraho igitekerezo cyawe!