KUKO MFITE IGITUBA
par bangambiki
Kuko mfite igituba
bantera inshinge zo kutabyara
zikandwaza umutima
kuko mfite igituba
ndatuza
bakagira ngo ndatinya
natinyuka
bati "uri inshinzi"
kuko mfite igituba
ndahita bagakebuka
nahindukira bati "ushira isoni"
kuko mfite igituba
mu ijuru
bazambemba abicanyi bose
kuko mfite igituba
baramparika
bakangerekaho undusha icyiza
kuko mfite igituba
nkaba nirabura
inganda z'imiti itukuza
ni njye zaremewe
kuko mfite igituba
naremewe gushimisha
inganda z'amavuta y'isi
ninjye zireba
kuko mfite igituba
ndiyamamaza
ntibantore
ngo "nta gutegekwa n'umugore"
kuko mfite igituba
iyo ntanze inama mu rugo
umugabo arambinga
ngo "uruvuze umugore ruvuga umuhoro"
kuko mfite igituba
ungiriye neza wese
inyiturano ayibona mu maguru
kuko mfite igituba
mwarimu ntanyigisha
ngo azampa amanota ari uko
mbumbuye amaguru
kuko mfite igituba
umukoresha ntazantumbagiza mu ntera
ntamuterekeye amaso
kuko mfite igituba
sinshobora kugenda bwije
umugabo wese duhuye mu kabwibwi
yumva yanyihengekana
kuko mfite igituba
iyo ntunguwe n'iminsi
nandarika ikimero
nkorosora ikibero
ngo mbone ko bwacya kabiri
kuko mfite igituba
mpigishwa uruhindu
nkagurishwa imihanga
nkakoreshwa uburetwa bw'igititsina
kuko mfite igituba
ncuruzwa mu mahoteli
nkaruhura abakerarugendo
kuko mfite igituba gishaje
umugabo yarantaye
yisangira inkumi
kuko mfite igituba
mba umwamikazi mu gitanda
mu gitondo nkaba umutindi
kuko mfite igituba
ninjye murozi
"haroga abagore n'abakecuru"
kuko mfite igituba
nshinzwe kumara ipfa
iryanjye nkaripfana
"ntamugore usaba guhazwa n'umugabo"
kuko mfite igituba
iyo tunaniwe no kubyara
ninjye witwa ingumba
kuko mfite igituba
banyita igitego
bakantura igisigo
namara gusaza
bakanyita igisebo
kuko mfite igituba
bankinisha pronography
bakanshyira ku matangazo
ngo mbagurishirize
ku bareba umubiri wanjye mwiza
kuko mfite igituba
mu ntambara barampiga
ngo mbazimirize umuriro
kuko mfite igituba
abakandinze bo mu muryango
bamfata ku gatuza
singire icyo mvuga
kuko aribo bantunze
kuko mfite igituba
bampitiramo umugabo
batitaye ku rukundo
bishakira inka umunani
kuko mfite igituba
banshyingira nkiri muto
bakansangiza n'umusaza
ejo akambera umusazi
kuko mfite igituba
banca rugongo
ngo ntazumva uko biryoha
ejo nkaha n'abandi
kuko mfite igituba
bantegeka gukuna
naba ntagwije
bakanyohereza iwacu
kuko mfite igituba
ninjye ubyara
byazamo kidobya
nkataha kwa Nyamuzinda
kuko mfite igituba
nkaba n'isugi
ninjye bogerezamo inkota
yuzuye inkara ya Sida
kuko mfite igituba
banta mu rwa Bayanga
uwayinteye yigaramiye
kuko mfite igituba
ndatumaguzwa
nkatimbagurwa
nkatindahazwa
nkaturika nkarira
kuko mfite igituba
ngomba kwipfuka umubiri wose
ngo hatagira unyifuza
kuko mfite igituba
umuco ntunyumva
iyo mpohotewe n'umugabo
nta mugayo umubarwaho
kuko mfite igituba
baranterura
bakazirega nyuma!
kuko mfite igituba
iyo mvutse
ababyeyi barababara
kuko atari agahungu
kuko mfite igituba
ninjye soko y'ibibi byose
nazanye icyaha cy'inkomoko
kuko mfite igituba
banyita nyirabishuko
ngo ndi ikigeragezo
ngo ndi inzira ijya i kuzimu
kuko mfite igituba
nakira ibyo umugabo
urubyaro,ibitunga urugo cyangwa sida!
Urakoze gusoma iyi nkuru kuri Igituba.org,
shyiraho igitekerezo cyawe, twungure inama, tubwire uko ubona
iby'igitsina na experiences zawe, tubaze cyangwa utwoherereze inkuru
n'amafoto ku igitsina kuri bangambiki@igituba.org cyangwa bangambiki@bangambiki.com. Ohereza umwirondoro tugushakire inshuti ku Igihozo
H.Bangambiki
Ubuhamya
Gukuna
ABAGABO - ABAGORE - ABAKOBWA BEZA - ABASOMYI B'IGITUBA - AGAKINGIRIZO - AMABERE - AMAFOTO Y'IBITUBA - AMAFOTO YO GUSWERA - GUKUNA - GUSOHORA K'UMUGORE - GUSOHORA - GUSOMANA - GUSWERA - GUSWERA IGITUBA KININI - GUSWERA NEZA - IBIBAZO BY'IGITSINA - IGITUBA - IGITUBA KININI - IKIBUNO - IMBORO - INAMA Z'IGITSINA - INAMA Z'URUKUNDO - INDWARA Z'IBITSINA - KUNYAZA - KWIKINISHA - RUGONGO - URUKUNDO - URWENYA - VIDEO Z'ABAKOBWA BEZA - VIDEO Z'IKIMANSURO - VIDEO Z'URUKUNDO - VIDEO ZO GUSWERA - VIDEO ZO GUSWERA Z'ABAHINDE - VIDEO ZO KUNYONGA IKIBUNO - VIDEO ZO GUSWERA Z'ABAGANDE - VIDEO ZO KUNYAZA - VIDEO Z'ABAKOBWA BIKINISHA - VIDEO ZA RUGONGO NINI - VIDEO Z'IGITUBA KININI
Search This Blog
KUKO MFITE IGITUBA
Amafoto y'Igituba | Video so Guswera
Subscribe to:
Post Comments (Atom)
Ibirimo
ABAGABO - ABAGORE - ABAKOBWA BEZA - ABASOMYI B'IGITUBA - AGAKINGIRIZO - AMABERE - AMAFOTO Y'IBITUBA - AMAFOTO YO GUSWERA - GUKUNA - GUSOHORA K'UMUGORE - GUSOHORA - GUSOMANA - GUSWERA - GUSWERA IGITUBA KININI - GUSWERA NEZA - IBIBAZO BY'IGITSINA - IGITUBA - IGITUBA KININI - IKIBUNO - IMBORO - INAMA Z'IGITSINA - INAMA Z'URUKUNDO - INDWARA Z'IBITSINA - KUNYAZA - KWIKINISHA - RUGONGO - URUKUNDO - URWENYA - VIDEO Z'ABAKOBWA BEZA - VIDEO Z'IKIMANSURO - VIDEO Z'URUKUNDO - VIDEO ZO GUSWERA - VIDEO ZO GUSWERA Z'ABAHINDE - VIDEO ZO KUNYONGA IKIBUNO - VIDEO ZO GUSWERA Z'ABAGANDE - VIDEO ZO KUNYAZA - VIDEO Z'ABAKOBWA BIKINISHA - VIDEO ZA RUGONGO NINI - VIDEO Z'IGITUBA KININI
1 comments:
ARIKO NABO NI UKO BATABIVUGA IMBORO NABON BAYITEKEREZA HO BYINSHI
Post a Comment
Shyiraho igitekerezo cyawe!